Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Vanessa Mdee umuririmbyikazi ukunzwe muri Tanzania mu bazagaragara ku rubyiniro rumwe na Diamond i Kigali

Nkuko muri Nyakanga mu Rwanda hateganyijwe igitaramo gikomeye cyiswe Fiesta,bikaba byitezwe ko hazagaragaramo ibyamamare bitandukanye birimo n’igihanganjye Diamond Platnumz, kuri ubu hiyongereyeho undi muhanzikazi ukomeye muri Tanzania witwa Vanessa Mdee.

JPEG - 84.4 kb
Aha Vanessa yari i Kigali aho yaririmnbye yambaye ikariso

Uyu muhanzikazi ubusanzwe ukunda kwiyita Cash Madam ari ku rutonde rw’abandi bahanzi bazaririmbana na Diamond nkuko yabyivugiye ateguza abanyakigali abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ni igitaramo kizaba gikomeye kizaririmbamo n’abahanzi nyarwanda,gusa nkuko ababitegura bakomeje kubitangaza umuhanzi uzaba ayoboye akaba ari Diamond kandi nawe akaba yaramaze kubyemeza.

Bikomeje gutangazwa ko uyu Vanessa uzaba ari mu babucyereye,yatoranyijwe nk’umwe mu bakomeje kugenda bamenyekana mu karere by’umwihariko muri Tanzanania akaba yarubatse izina dore ko yagiye akora ibikorwa bitandukanye byamufashije kuba uwo ari we.

Yanamenyekanaye cyane cyane muri Tanzania nk’umunyamakuru. By’umwihariko kuri Televiziyo ya MTV (Mlimani TV) y’i Dar es Salaam.

Mu mwuga we w’itangazamakuru yakoranye ibiganiro n’ibihangage muri muzika nka Trey Songz, Rick Ross, Ludacris, Miguel, French Montana, K’Naan, Kelly Rowland, Mac Miller, Donald, Nazizi, Xtatic, Stella Mwangi, Camp Mulla, Tay Grin, Teargas, Dr. Sid n’abandi .

Aje mu Rwanda nyuma y’uko mu Ukuboza 2015 yari yaje mu gitaramo cy’abambaye umutuku cyari cyateguwe na Sandra Teta.Uretse kumenyekana mu itangazamakuru, Vanessa Mdee azwi mu ndirimbo zakunzwe mu Karere nka ‘Nobody But Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi.

Umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeje aya makuru yo kuza ikigali ashimangira ko azaba ari kumwe n’itsinda ryo munzu ya Wasafi rizamufasha kunonosora iki gitaramo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X