Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Pasiteri Mboro agiye kwirukana abayoboke be anasenye urusengero

Pasiteri akaba n’umuhanuzi Paseka Motsoeneng, wahimbwe ‘Pastor Mboro’ aratangaza ko niba abakirisitu be batamuhaye amafaranga azabirukana mu rusengero ndetse ahita anarusenya ku mugaragaro.

Ibi Pasteur Mboro abitangaje nyuma y’aho asabiye abakirisitu be ko bagomba kumutunga, kuko komisiyo iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye ko abayobozi b’insengero batagomba kugira ikintu bakora kijyanye n’ubucuruzi ndetse bakandikisha insengero zabo mu butabera cyane cyane ubushinjacyaha.

Pastor Mboro ngo azirukana abakirisitu be ndetse anasenye urusengero

Ikinyamakuru EWN ( Eye witness News) cyandikirwa muri Afurika y’epfo kivuga ko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’epfo yasohoye raporo y’ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa n’abanyamadini bigatuma bahohotera abayoboke babo batumva kimwe ibyo bakora.

Pasiteri Mboro ni umwe muri abo bapasitoro bavugwaho guhohotera abayoboke babo avuga ko banga kumwumvira kandi ahagarariye Imana.

Avuga ko abakirisitu be bose batamwumvira azabirukana mu rusengero rwe nibiba ngombwa arusenye burundu.

Mu byo bagomba kumukorera harimo kumwishyurira ibyo akeneye byose yaba ibyemewe n’amategeko ndetse n’ibitemewe n’amategeko.

Ati “ Niba bakeneye serivisi mbaha bagomba guhaguruka bakamfasha kubwira isi yose uwo ndiwe. Abagore b’ingumba nabahaye urubyaro ubu, abana babo barakuze. Niba batishyuye ni ukuvuga ko batari ku rutonde rwanjye ngiye kubirukana.”

Pasiteri Mboro ni umwe mu bapasitoro bagiye barangwa n’udushya tudasanzwe. Tumwe harimo kuba yarigeze gutangaza ko yigeze kujya mu ijuru avugana n’Imana arangije yifotozanya nayo ibyo bakunze kwita gufata selfie.

Ngo ku bw’ibyago ntiyabashije ayo mafoto yifotozanyije n’Imana kuko akimara kugera mu isi abajura bahise bamwiba iyo telefoni yarimo ayo mafoto yo mu bwoko bwa Samsung.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

dieudonne - 27/08/2017 saa 07:33

buriya uwamuzanira umusundi nibwo yatuza. mboro=gituba. kimwe kibuze ikindi kirapfa hahh
Kanda hano umusubize

norbert niyonizigiye - 1/08/2017 saa 12:01

imana imufashe
Kanda hano umusubize

rushyamwanzi - 30/07/2017 saa 05:41

Ariko se uwo Mboro ko nunva ibye bigyeze kuer, aho kugirango yirukane ama kristo, kandi urusengero ari urwabo, babaye aribo bamusaba to step down, bakishakamo ushoboye kubayobora, ubahesheje agaciro, uhisheje n'Imana n'isi akamaro. reka nta bya pasitoro mboro mboye, ubanza isitimu ye yarakamye urumuli yebaba we! nta bya pasitoli mboro kweli, nareke kudusebereza imboro zabagabo, we iye ni impiga y'imbuzi!
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 15:06

Hhhhhhhh yewe nta buboro bear pee
Kanda hano umusubize

isaac - 19/07/2017 saa 10:35

Mboro atanga urubyaro! Tuba ni yishyure rero.
Kanda hano umusubize

Dushimirimana valentin - 19/07/2017 saa 05:49

Mbona igisigaye arukwiruka kumuhanda.
Kanda hano umusubize

- 19/07/2017 saa 06:35

Nabirukane nakare arko abajana muri gehinomu ntakuri avuga
Kanda hano umusubize

pasi - 18/07/2017 saa 19:34

Ariko rero Mboro nawe arimogusebya imboro rwose. Ntamboro isenya imboro irubaka kdi abayihawe ikabanezeza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X