Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ama G The Black agiye kugaba igitero ku barwanya injyana ya Rap

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, Amani Hakizimana uzwi ku izina rya Ama G The Black atangaza ko agiye gusohora indirimbo y’amajwi (Audio) yise “Ntaho tuzajya”, izaba ari nk’igitero cyibasira abarwanya Rap, ikazasohoka kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.

Mu kiganiro yagiranye na Imirasire.com, Ama G The Black yemeje ko hari indirimbo agiye gusohora yakoreye muri studio ya Touch record, iyi ndirimbo akaba ateganya kuyisohora kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.

Abajijwe ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo Ama G The Black yasubije ko n’ubwo hari abarwanya Rap ntacyo bazageraho kandi na yo ntaho izajya.

Ama G The Black yagize ati “Ikubiyemo ubutumwa buvuga buti hip hop n’ubwo bayirwanya cyane ntaho izajya kandi natwe ntaho tuzajya.”

Umunyamakuru yamubajije abo atekereza ko barwanya Hip Hop, Ama G The Black yasubije agira ati “Bamwe baziyumva, ubwira uwumva ntavunika.”

Asabwe gukura abafana mu rujijo, Ama G yagize ati “ Abafana? Abafana banjye bafata ibyo twabahaye, ubwo ni uko nabigennye kandi n’abafana na bo barumva ntabwo ari indirimbo iririmbye mu gifefeko cyangwa mu mu…. Ni mu Kinyarwanda muri rusange nta kirimo kitumvikana”.

Ama G The Black avuga ko iyi ndirimbo aba yarayisohoye mu minsi yashize ariko ntibyamushobokera kuko yari mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR -Inkotanyi Paul Kagame we akaba yari ku rwego rw’imirenge.

Amag The Black avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo y’amajwi (Audio) azahita asohora iy’amashusho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eric - 4/08/2017 saa 14:31

urasekeje hhhhhhhhhhh induruse ni hop pap vakubintu sha harabashobaye
Kanda hano umusubize

yabesi wa yabesi - 2/08/2017 saa 09:56

nakomere kumuheto winjyana kbs iracyahari ntaho irajya yewe ntanaho izajya longlife hip hop !!
Kanda hano umusubize

- 3/08/2017 saa 09:06

nabanze nawe ayijemo kuko ibyo aririmba so rap ahubwo ni afrobeat kbsa ararwanirira ibyo atazi gukora
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X